
Gutanga ubwasisi ni igikorwa ngarukamwaka, gitegurwa n’Ikigo cya Horizon SOPYRWA gishinzwe kwita ku bahinzi b’ibireti mu Rwanda, mu rwego rwo gushimira abahinzi b’ibireti no gukomeza kubaha imbaraga mu byo bakora bazamura iterambere ryabo n’iry’Igihugu.
Mu bagaragaje imbamutima z’ibyishimo nyuma yo guhabwa ubwo bwasisi, harimo uwitwa Nyirabasetsa Léonille, wavuze ko ubuhinzi bw’ibireti bukomeje kuzamura abahinzi mu iterambere.
Ati ‟Ubu ntashye nikoreye umuceri, babiri bari kugabana umufuka w’ibiro 25. Twahinze ibireti turabikorera turasarura baduha amafaranga none baduhamagaye ngo tuze baduhe n’umuceri, ku itariki umunani batubwiye ko buri wese azaba yamaze kwishyurirwa mituweli. Ubu ntiwareba ni ibyishimo gusa, ubu baduhaye n’itike ituzana n’iducyura”.
Uwo muhinzi arishimira uburyo amafaranga bahabwa ku bireti akomeje kuzamuka umunsi ku munsi, aho ikilo kigeze ku 1,260Frw, ubwo buhinzi bakaba bakomeje kubufata nka zahabu yabo, aho bakomeje kongera ubuso bahingaho icyo gihingwa gikomeje no gutuma ubutaka bwabo burumbuka.

Abo banyamuryango 1,201 bahawe ubwasisi bugizwe n’umuceri ufite agaciro ka Miliyoni zisaga 20Frw, abanyamuryango 60 bahize abandi mu kongera umusaruro bongererwaho amahema yo kwifashisha mu gusarura ibireti, afite agaciro ka 995,200Frw, abamamazabuhinzi bahabwa inkweto za bote n’imitaka.
Ubuyobozi bwa Koperative KOAIKA, buvuga ko mu gihembwe cy’ihinga gishize bazamuye umuzaruro barenza umuhigo, nk’uko Muzuka Aloys, Umuyobozi wungirije w’iyo Koperative abivuga.
Ati ‟Ubwasisi twatanze bufite agaciro ka Miliyoni 24,052,000Frw, muri sezo ishize abahinzi bazamuye umusaruro mu buryo budasanzwe, aho twarengeje 100% ku muhigo twari twiyemeje. Mu mwaka ubanziriza uyu twagemuye ibireti ku ruganda rwa SOPYRWA dupimisha toni 545, ariko ubu twapimishije toni 728”.
Arongera ati ‟Abahinzi barishimye cyane kuba barinjiye mu gikorwa cy’indashyikirwa, kandi batahanye umuhigo wo kuzarenza ku mafaranga bagezeho muri sezo ihise. Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bukomeje kutuba hafi, tunashishikariza abahinzi gukomeza guhinga ingemwe zizewe, zitanga umusaruro mwinshi”.

Amwe mu mahirwe abahinzi b’ibireti babona asumba ay’abahinga ibindi bihingwa, ngo ni uko Koperative zabo zibishingira muri SACCO ikabaha amafaranga yo kwifashisha mu gihe batareza, bikabafasha gukomeza kwita ku bihingwa byabo no guteza imbere ingo zabo bakora imishinga itandukanye.
Mu ihuriro ry’Amakoperative ahinga ibireti mu Rwanda, KOAIKA yakunze kuza ku isonga mu kugira umusaruro mu bwinshi no mu bwiza bwawo.
Intara y’Iburengerazuba, ihingwamo ibireti ku buso butari munsi ya hegitari 1500. Umwaka w’ubuhinzi wabanjirije uyu ushize, abibumbiye muri KOAIKA bejeje toni 545 z’ibireti, ubu bakaba bararengeje intego bari bihaye yo kweza toni 600, beza toni 728.




