Farming Zone - Rwanda

Header
collapse
...
Home / Opinion & Analysis / Abashinganishije ibihingwa n’amatungo bishimira ko batandukanye n’igihombo

Abashinganishije ibihingwa n’amatungo bishimira ko batandukanye n’igihombo

2025-04-03  KIRENGA Manzi  14 views


 

Shirimpumu (ibumoso) na Dusabemariya bahamya ko batandukanye n'igihombo kuva bajya mu bwishingizi
Shirimpumu (ibumoso) na Dusabemariya bahamya ko batandukanye n’igihombo kuva bajya mu bwishingizi

Ni ubwishingizi bugendanye na gahunda ya Leta yitwa ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi’, ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) aho ishyirwa mu bikorwa na RAB-SPIU.

Iyo gahunda yashyizweho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, na Gahunda ya 5 yo kuvugurura Ubuhinzi n’Ubworozi (PSTA5), ndetse na gahunda y’Igihugu ya 2 (2024-29) Leta y’u Rwanda ibinyujije muri MINAGRI, RAB-SPIU ishyira mu bikorwa iyo gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.

Uko iminsi ishira indi igataha, ni ko abaturage bagenda bitabira iyo gahunda, abayumvise mbere bakaba bakomeje kuyishimira nk’uko babigaraza.

Mu baganiriye na Kigali Today harimo aborozi b’ingurube bo mu Karere ka Gicumbi na Rulindo, aborozi b’inka, abahinzi b’ibigori n’abandi.

Barerekana inyungu ziri muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, bakavuga ko bagiye bahura n’ibyorezo ndetse n’ibiza mu bihe bitandukanye bagashumbushwa.

Dr. Jean Claude Mwenedata, umwe mu banyamuryango b’Icyerekezo Modal Farm, bakorera mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo boroye ingurube 226, ni umwe mu bashima gahunda ya Leta ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi, aho bigeze gupfusha ingurube ebyiri bashumbushwa bidatinze.

Ati ‟Nkatwe aborozi duharanira gukumira indwara, ariko tugashimira Leta yacu ku buyobozi bwiza no kureba kure batuzanira gahunda y’ubwishingizi. Tumaze gupfusha ingurube ebyiri kandi zarishyuwe, ntabwo ari ingurube gusa no mu nka twororera mu Murenge wa Murambi, mu bihe bitandukanye twapfushije ebyiri kandi zarishyuwe”.

Shirimpumu Jean Claude, Umwe mu bagize ishyirahamwe ry'aborozi b'ingurube (Vision Agribusiness Farm)
Shirimpumu Jean Claude, Umwe mu bagize ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube (Vision Agribusiness Farm)

Shirimpumu Jean Claude, umwe mu bagize ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube (Vision Agribusiness Farm) ukorera uwo mushinga mu Murenge wa Kageyo Akarere ka Gicumbi, aremeza ko yashyize mu bwishingizi ingurube 102.

Uwo mworozi asanga gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yaraje ari igisubizo, aho yatumye ubworozi bwabo butera imbere mu gihe mbere y’iyo gahunda hari ubwo yapfushaga ingurube agahomba.

Ati ‟Kuva namenya iyi nkuru ndi mu ba mbere bitabiriye ubwishingizi, kuko numvaga ko bifite akamaro. Iyo wishingiye itungo ryawe wumva utekanye ukumva ko n’iyo ryagira ikibazo ushobora kwishyurwa, ntabwo njye mu kwishingira amatungo yanjye nteganya impanuka cyangwa uburwayi n’ibindi”.

Ati ‟Mba numva ko igihe nayishyize mu bwishingizi iramutse igize ikibazo nakwishyurwa ariko n’igihe itagize ikibazo ikampa umusaruro, mu gihe mbere y’uko iyi gahunda iza hari ubwo twapfushaga amatungo tugahomba. Nashishikariza umuntu wese waba woroye kwitabira ubwishingizi kuko bituma umuntu yumva atekanye mu mutima, wumva ko amatungo yawe nta kibazo ashobora kugira”.

Uwo mworozi ari ku rwego rwo kugura icyororo cy’ingurube i Burayi gifite agaciro gasaga Miliyoni 3Frw, ubwo bworozi bwe bugeze ku rwego rwo gufata intanga zikagurishwa.

Abahinzi b’ibigori bibumbiye muri Koperative COVAMABA yo muri Rulindo, bahinga ibigori, imboga n’ibirayi mu gishanga cya Bahimba gihuza imirenge itanu. Bavuga ko mu buhinzi bwabo bahoraga mu marira kubera guhinga ntibasarure, bitewe n’imyuzure yibasira icyo gishanga bagatahira aho.

Hakizimana Thacien, Umuyobozi wa COVAMABA
Hakizimana Thacien, Umuyobozi wa COVAMABA

Bavuga ko aho gahunda y’ubwishingizi iziye, abenshi muri bo bihutiye gushyira imyaka yabo mu bwishingizi, aho mu bigori bishingira ubuso bungana na hegitari 230 mu gihe ku birayi bishingira hegitari 150 na hegitari 30 ku bishyimbo.

Umuyobozi w’iyo Koperative, Hakizimana Thacien, avuga ko bamaze gushumbushwa Miliyoni zikabakaba 6Frw, ibyo bibatera ishyaka ryo kurushaho kunoza ubuhinzi bwabo.

Mugenzi we witwa Dusabemeriya Françoise ati “Twahingaga twumva tutabikunze kubera gucibwa intege n’ibiza, ariko twinjiye mu bwishingizi turabikunda cyane turunguka. Ikigo cy’ubwishingizi cyaraje kiratwigisha bamwe ntibabyumva, twe twabyumvise batwoherereza amafaranga ba bandi banze kwishingira ibihingwa biri ku buso bwabo bikabatera ipfa, bikarangira nabo bagiye mu bwishingizi”.

Intego n’uko muri 2029 ubwishingizi ku buhinzi n’ubworozi buzaba bugeze kuri 30%

Kugeza ubu ubwishingizi ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda buri munsi ya 10%, hakaba hitezwe ko muri 2029 ubwo bwishingizi buzaba bugeze kuri 30% nk’uko Joseph Museruka, Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri RAB yabitangarije Kigali Today.

Ati ‟Twavuga ko ubwitabire ari bwiza ariko butaragera aho bwifuzwa, kuko bukiri munsi ya 10%, mu gihe twifuza ko byibura mu gihe cy’imyaka itanu, ni ukuvuga 2029 twaba tugeze kuri 30%, ni ukuvuga by’amatungo yose ari mu bwishingizi na 30% y’ubuso buhujwe ku bihingwa”.

Joseph Museruka avuga ko ubwishingizi butaragera ahifuzwa
Joseph Museruka avuga ko ubwishingizi butaragera ahifuzwa

Arongera ati ‟Ikindi ni uko muri gahunda yo kuvugurura ubuhinzi (NST2), byifujwe ko ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo byagira uruhare mu kuzamura inguzanyo zihabwa abahinzi n’aborozi, zikava kuri 6% zikagera ku 10%. Ahakwiye gushyirwa imbaraga ni ubukangurambaga kugira ngo byibura abahinzi bose bamenye ko iyi gahunda ihari. Turifuza ko umuhinzi agira umutekano w’ishoramari rye kubera ko hari ubwishingizi bwa Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”.

Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi, ni Gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa 23 Mata 2019, ikaba kugeza ubu ikorera mu turere twose tw’Igihugu.

Amafaranga angana na 6,448,769,162Frw amaze gushumbushwa abahinzi n’aborozi, umugabane washumbushijwe abahinzi ni wo munini, aho ungana na 3,492,644,699Frw mu gihe aborozi bamaze gushumbushwa 2,956,124,463Frw.

Uko iminsi ishira, ni ko abagana iyo gahunda y’ubwishingizi bagenda biyongera, aho ku mwaka abahinzi basaga 160,000 bagizwe n’abagabo basaga 80,000 n’abagore bakabakaba 77,000 bafata ubwishingizi, Leta ikabaha nkunganire ya 40% binyuze muri gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi.

Ni mu gihe aborozi hafi 50,000 aribo bafata ubwishingizi bwunganiwe na Leta muri iyo Gahunda buri mwaka.

Aborozi b'ingurube bavuga ko Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi yabagobotse
Aborozi b’ingurube bavuga ko Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi yabagobotse

Ibihingwa 10 ni byo bimaze gushyirwa muri gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi mworozi, aribyo umuceri, ibigori biribwa, ibigori by’imbuto, ibirayi biribwa, ibirayi by’imbuto, urusenda, imiteja, imyumbati, soya n’ibishyimbo, mu gihe ku matungo harimo inka, ingurube, inkoko n’amafi.

Ushaka kujya mu bwishingizi ku buhinzi n’ubworozi yegera ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Murenge, cyangwa umujyanama ushinzwe ubuhinzi n’ushinzwe ubworozi, hakaba na nimero ya telefoni ya MINAGRI itishyurwa ya 4127, ifasha ukeneye ubwishingizi guhura n’uwabumuha.

Uzabakiriho Gervais yakuwe mu bukene na Gahunda ya Girinka
Uzabakiriho Gervais yakuwe mu bukene na Gahunda ya Girinka

Share: