Ubundi ishoramari mu buhinzi n’ubworozi ni ugushora imari(amafaranga, igihe, cg ibikoresho) mu bikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kubona inyungu. Ibi bikorwa bishobora kuba binini cg bito bikaba bishobora gukorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa ibigo binini. Muri make ishoramari mu buhinzi n’ubworozi rifite inyungu nyinshi kuko ibiribwa bihora bikenewe kandi iyo bikozwe neza bitanga inyungu nini ku bashoramari.