Farming Zone - Rwanda

Header
collapse
...
Home / Markets & Trade / Koperative zikora ubuhinzi ni zo nyinshi zamburwa na ba rwiyemezamirimo

Koperative zikora ubuhinzi ni zo nyinshi zamburwa na ba rwiyemezamirimo

2025-04-03  KIRENGA Manzi  11 views

Umubare munini w’abatuye mu bice by’icyaro babarizwa muri koperative zigamije kubafasha kwizamura mu bukungu nyamara si nyinshi usanga zigaragaza aho zakuye abanyamuryango bazo.

Mu 2023 mu Rwanda habarizwaga koperative 11.019 ziri mu ngeri zitandukanye zigize ubuzima bw’igihugu, na ho Abanyarwanda bazirimo barenga miliyoni 3,3 aho muri bo abagabo bangana na 51,8% naho abagore bakaba 48,2%.

Koperative zibumbatiye umubare munini w’abantu mu Rwanda ni izikora ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu bibazo byazishegeshe harimo kutabona isoko ry’umusaruro w’ibyo zihinga cyangwa ibindi zikora, kutagira ubwanikiro n’amakusanyirizo n’ibindi bikorwaremezo byifashishwa mu kwita ku musaruro, imiyoborere n’imicungire itanoze aho abayobozi n’abacungamari banyereza imitungo yabo, ba rwiyemezamirimo babambura, imiti y’amatungo n’ubwatsi byabaye ingume n’ibindi.

Koperative z’abahinzi b’icyayi zimwe zigaragaza ko ifumbire mvaruganda itabonekera igihe, aba kawa na bo bakavuga ko bahabwa nke, n’imihanda mibi yifashishwa mu gutwara umusaruro bigatuma umusaruro wangirika utarageza ku isoko.

Depite Mukamana Alphonsine aherutse kugaragaza ko hari koperative usanga yarabaye iy’umuntu umwe, akikubira umutungo wose ku buryo nta muturage wagira icyo ayivugamo.

Ati “Amwe mu makoperative ashingiye ku muntu umwe usanga. Hari amakoperative ugenda ugasanga umuntu ni we ibikorwa byose biriho, ugasanga abanyamuryango nta kintu bazi bakora, wabaza uti ’ibi bimeze gute? Ugasanga umunyamuryango nta kintu abiziho, kandi ayo makoperative akenshi aba ahabwa inkunga n’abafatanyabikorwa, ugasanga iyo nkunga ni yo bakoresha, ugasanga abakozi ni nk’umwana wa perezida, cyangwa se umuvandimwe we ugasanga muri ayo makoperative nta wundi muntu ugira ijambo n’ushatse kugira icyo abaza ugasanga baramutwama.”

umuceri-7-d9870.jpg?1743659998
Koperative zikora ubuhinzi ni zo nyinshi zamburwa na ba rwiyemezamirimo

Koperative zambuwe akayabo, izindi ziri mu madeni

Koperative zo mu bice bitandukanye zimaze iminsi zitaka ko zihemukirwa na ba rwiyemezamirimo bazitwarira umusaruro bakazambura, bamwe banaburana bagatsindwa nyamara bafite ukuri.

Ingero ni nyinshi kuko koperative Tuzamurane y’abahinzi ba kawa b’i Rusizi, yambuwe na rwiyemezamirimo miliyoni 96,8 Frw, Koperative Kora Mworozi y’i Gicumbi yambuwe miliyoni 44 Frw, COJYAMUNYA ikora ubuhinzi mu Karere ka Nyanza na yo yambuwe na rwiyemezamirimo miliyoni 22 Frw.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative bagomba kwegera abanyamuryango babo ku buryo n’ibikorwa byo kugurisha biba bareba.

Ati “Ntabwo ari ibintu bimeze bityo ko abantu bazajya bagurira koperative ku ideni ahubwo ni akarengane gakorerwa abaturage kagomba gucika.”

Ni mu gihe koperative IAKIB y’i Gicumbi yo ifite umwenda wa banki n’abanyamuryango urenga miliyari 1 Frw.

Minisitiri Sebahizi ati “Abantu bagize uruhare mu micungire mibi barafashwe n’ubutabera barafunze, hari n’ubwishyu buri kugenda butangwa, nk’umwenda w’abanyamuryango barimo kugenda bawishyura buhoro buhoro.”

Gusa Depite Mukabalisa Germaine wakurikiranye iki kibazo yavuze ko abaturage bamaze imyaka basezeranywa gufashwa kwishyurwa kandi abizi neza ko nta wabonye ubwishyu.

Umuti uri kuvugutwa

Minisitiri Sebahizi asanga koperative zizira byinshi birimo ubumenyi buke bw’abaziyobora kuko baba barahawe amahugurwa make n’abanyamuryango bayo bakaba mu rwego rumwe.

Ati “Hari imiyoborere mibi ubwayo, ndetse n’imicungire mibi y’umutungo ku bayobozi ba koperative baba badafite ubunyangamugayo, abanyamuryango baba badakurikirana ibikorwa bya koperative kugira ngo bagire uruhare mu bintu bikorerwa muri koperative yabo.”

Sebahizi yavuze ko amategeko yatowe ashyiraho manda y’imyaka itanu ku bayobozi ba koperative ivuye kuri itatu, akanategeka aba bayobozi kumenyekanisha umutungo wabo kugira ngo nihagira ikinyerezwa bazakivane mu mitungo ye yamenyekanye.

Ati “Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 hateganyijwe igikorwa cyo gushyira amakoperative mu byiciro tukaba duteganya ko hazajyaho ibyiciro bitatu. Koperative iri mu cyiciro cya mbere ikazajya ihabwa amabwiriza y’uburyo ikoresha abakozi b’umwuga ndetse igahabwa amabwiriza y’uko bakoresha igenzuramutungo rihoraho, noneho za koperative ziri mu cyiciro cyo hasi ari cyo cya gatatu akaba ari zo twibandaho kugira ngo zizamuke zigere ku rwego twifuza.”

Magingo aya mu mirenge yose mu gihugu harimo umuntu ushinzwe amakoperative uretse imirenge 34 batarashyirwamo ariko nabyo biri hafi.

Abashinzwe koperative ku rwego rw’akarere bo bazahabwa moto ku buryo bazashobora gukurikirana ubuzima bwa koperative zose ziri mu karere bitagoranye.

kuboha-84f08.jpg?1743659998
Abakora ubukorikori bataka kubura amasoko y'ibyo bakora
 

Share: