- Knowledge is power
- The Future Of Possible
- Hibs and Ross County fans on final
- Tip of the day: That man again
- Hibs and Ross County fans on final
- Spieth in danger of missing cut
bakorera ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuba aka karere gaturiye Umujyi wa Kigali kandi kakaba gafite ibiyaga icyenda ari amahirwe akomeye kuko bibafasha gukomeza ubuhinzi bwabo no mu gihe cy’izuba no kubona isoko ryiza hafi.
Ubuhinzi ni kimwe mu bishingirwaho mu bukungu bw’u Rwanda. Akarere ka Bugesera kagizwe n’igice kinini gikorerwamo ubuhinzi.
Ishami rishinzwe ubuhinzi muri aka karere rigatangaza ko ubuhinzi bw’imboga mu karere mu gihembwe cy’ihinga C kiba mu mpeshyi, ubuso bwahinzwe ari hegitari 1,704 ; mu gihe ubushobora guhingwa huhirwa imyaka bugera kuri hegitari 16,000.
Ubuhinzi bw’imboga mu Murenge wa Rweru
Bimenyimana Felecien, Umuhinzi wabigize umwuga uhinga imboga mu Murenge wa Rweru ubu akaba amaze kwigurira imodoka imufasha kugemura umusaruro we, yabwiye MUHAZIYACU ko kuba abikorera ahantu bimworohera kudahagarika ubuhinzi bwe, aho abona amazi akavomerera kandi bikamworohera kugeza umusaruro we ku isoko; ari kimwe mu bimufasha gukora neza.
Ati: “Kuba akarere kacu gaturiye Kigali nabyo biramfasha kandi nkaba nkorera ahantu bimfasha kubona amazi ku buryo ntahagarika ubuhinzi bwanje.”
Bimenyimana avuga kandi ko gukora ubuhinzi atari ukubura akazi ahubwo ubwabyo ari akazi, kuko we ubwe byamufashije kwiteza imbere bigeze aho yiguriye imodoka imufasha kugemura umusaruro.
Tuyizere Emmanuel, Umuyobozi wa Koperative Agaciro ikorera mu Murenge wa Rweru igizwe n’abahinzi 67 b’imboga ziganjemo amashu, imiteja na dodo, avuga ko kuba baturiye Umujyi wa Kigali bibafasha kubona isoko.
Yakomoje no ku kuba buri munyamuryango adashobora gukererwa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kubera ubwizigame bakora iyo basaruye.
Ati: “Twebwe nk’iyo ibyo twahinze byeze, usanga bitworohera cyane kubona abaguzi kuko abacururiza za Kigali biyizira kurangura hano batwisangiye mu mirima kuko biborohera kuhagera ugasanga natwe biratworoheye.”
Naho Biziyaremye, Uhagarariye Koperative Abakoranamurava Mayange igizwe n’abanyamuryango 76 bahinga urusenda, ibitunguru n’inyanya, avuga ko bakunda guhinga basimburanya ibihembwe bitatu byose by’ihinga kuko biborohera kuhira.
Yasoje avuga ko ubu bari kwibanda ku buhinzi bw’urusenda kuko babonye umushoramari ubagurira umusaruro wabo akawujyana mu mahanga, bityo ngo kuwukura Bugesera awugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bitamugora akaba ari nayo mpamvu badahendwa.
Yagize ati: “Twebwe nka koperative twahisemo ibihingwa duhinga dusimburanya kubera bitworohera guhinga mu bihe byose by’ihinga kuko n’iyo izuba riva nk’ubu mu mpeshyi twebwe dufite imashini n’ibiyaga bihagije bidufasha kuvomera tugakomeza ubuhinzi no mu gihe cy’izuba.”
Gatoya Theophile ni Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ubuhinzi, mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU yagaragaje ko ubuso buhingwamo imboga bukomeje kwiyongera.
Yagize ati “Akarere ka Bugesera gasanzwe korohereza abashaka gushora imari zabo mu bikorwa by’ubuhinzi. Mu bihinzi bw’imboga twakoranye n’umushinga JICA udufasha gutanga imirama myinshi ku bahinga imboga muri ya gahunda yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya koronavirusi. ”
Asobanura ko muri iki gihembwe cya 2021 C ubuso buhingwaho imboga bwiyongereye hagahingwa hegitari 1,704.3 zivuye kuri hegitare 1200.
Gatoya yakomeje avuga ko akarere kafashije abahinzi kubona Nkunganire kandi hakomeza gukorwa ubukangurambaga no mu makoperative mu gukoresha ibishanga bihari mu kwagura ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.
Ni ayahe mahirwe ari mu Karere ka Bugesera mu buhinzi?
- goronome w’Akarere ka Bugesera Gatoya Theophile, akomeza avuga ko Akarere ka Bugesera ari akarere gatuye aheza. Ni akarere ka mbere mu dufite ibishanga bishobora gukorerwaho ubuhinzi mu buryo bwo kuhira n’ibiyaga icyenda, aho byorohera abahinzi by’umwihariko muri iki gihembwe cy’ihinga C kuko ari igihembwe kirangwamo n’izuba ryinshi.
Muri raporo itangwa n’Akarere mu buhinzi, Igihembwe cy’ihinga C, hateganywaga guhinga ubuso bungana na hegitare 1,200 z’imboga, 230 z’ibigori, 390 z’ibishyimbo na 90 za soya. Hamaze guhingwa ha 1,704.3 z’imboga, 338 z’ibigori, 415 z’ibishyimbo na 58 za soya.
Ibipimo byagaragajwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda- RAB byerakana ko mu Karere kose ka Bugesera ubuso bushobora gukorerwaho ubuhinzi huhiwe imyaka ari hegitari zigera ku bihumbi 16.
Nubwo mu bihembwe bisanzwe bya A na B ubwo buso buhingwa ahanini hahanzwe amaso imvura no kuhira ku buso buto, n’ abagikoresha uburyo buciriritse bwa gakondo mu kuhira hakoreshejwe za rozwari; abakurikiranira hafi ibijyanye n’iterambere n’ubukungu bemeza ko muri Bugesera hakenewe cyane ishoramari ryagutse mu mishinga minini yo kuhira ku buso bugari; ibishobora gukorwa n’abashoramari bikorera ku giti cyabo cyangwa Leta.
Hi, this is a comment.
To get started with moderating, editing, and deleting comments, please visit the Comments screen in the dashboard.